FPP-Urukatsa, ishyaka rishya rya opposition

9 juin 2013

Politiki

FPP-Urukatsa, ishyaka rishya rya opposition dans Politiki abdallah-akishuri3-150x150

Abdallah Akishuri, umuyobozi wa FPP-Urukatsa

Bwana Abdallah Akishuli uherutse kwitandukanya na Gasana Anastase yatangaje ko yashinze irindi shyaka. Yaryise FPP(Front Pour la Paix et le Progress)-Urukatsa. Ikintu kidasobanutse nuko niba ntibeshye n’ingabo za Gasana Anastase ( niba zibaho ) zitwa Urukatsa. Cyangwa ibi byaba bishatse kuvuga ko Abdallah Akishuli yatwaye Urukatsa akarwambura Gasana Anastase? Njye ibi byanteye urujijo.

Ikindi Abdallah Akishuli, mu nyandiko yatangaje, ntiyasobanuye ku buryo buhagije ibyo kurwanya Kagame hakoreshejwe ingufu za gisilikari ariko agombe kuba akibikomeje kuberako izina Urukatsa nta kindi ryaba risobanuye cyane ko avuga ko ashaka kujanjagura Inkotanyi, abayoboke b’ishyaka rye bakaba bazitwa “Amacumu Acanye”.

Abanyarwanda twarapfushije bihagije kuburyo hari abo tutifuza ko hagira amaraso na make yongera kumeneka yaba ay’abahutu yaba ay’abatutsi. Ariko ndabona Urukatsa ruri gusura indi ntambara. Ikindi njye nibaza niba aba bantu bo mu Rukatsa bafite ubushobozi bwo guhangara Kagame, niba bafite ubushobozi bwo gushaka no gutoza abasilikare, kubagurira ibikoresho, kubona aho bazitoreza n’aho bazatera baturutse kuko ni ibintu bitoroshye.

Mu nyandiko Abdallah yatangaje hari aho agira ati: “Kugirango birusheho kumvikanira amahanga ko MRND ari mbi cyane byabaye ngombwa ko FPR-Inkotanyi nayo yitwikira umwambaro w’interahamwe ikoresheje amayeri menshi yirara mu batutsi yabeshyaga ko irengera irabica kugirango byitirirwe MRND na CDR noneho biyihe amahirwe yo kwigarurira ubutegetsi yonyine kuburyo bworoshye kandi budasubirwaho”. Abdallah aremeza ko Abatutsi bo muri RPF biyiciye abatutsi benewabo kugirango babone uko baharabika Habyarimana n’ubutegetsi bw’abahutu barwanyaga. Iri ni ishyano pe!

Ikindi kigaragara mu nyandiko ya Abdallah, nuko ariwe wari “backbone” w’ishyaka abasangizi kuko ibitekerezo ni bimwe, biragaragara ko byari ibya Abdallah, umuntu akibaza niba Gasana Anastase azabasha gukomeza wenyine adafite Abdallah!

Inyandiko yose yatangajwe na Abdallah Akishuri: fichier pdf Abdallah akishuri

Ubwanditsi

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus