RSS

RDC: M23 yaraye yubuye imirwano, nyuma y’iyicwa rya Col Richard Bisamaza.

22 août 2013

Umutekano

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru avuga ko ejo tariki ya 21 Kanama, 2013 ku mugoroba ahagana mu ma sa mbiri z’ijoro, umutwe urwanya leta ya Congo ufashwa n’u Rwanda, M23, waRDC mu duce twa Kanyarucinya na Kibati.

RDC: M23 yaraye yubuye imirwano, nyuma y'iyicwa rya Col Richard Bisamaza. dans Umutekano m23-leaders

Abayobozi ba M23 mu nama, harimo Col Innocent Kayinamura, ufite ingofero ku ivi.

Ingabo za FARDC ubu zisigaye ziri maso umunsi ku munsi zashoboye gukoma imbere icyo gitero, M23/RDF basubira inyuma gato, ariko bakomeza kohereza ibisasu bya rutura ku birindiro bya FARDC. Iyi mirwano yakomeje ijoro ryose, ndetse n’ubu muri iki gitondo iracyakomeza.

Kuki M23/RDF yubuye imirwano?

Kuva M23/RDF batsindwa mu ntambara bari bateje mu kwezi kwa Nyakanga, bari bamaze iminsi bapanga andi mayeri yo kuzagaba ibitero, bahereye imbere muri Congo, kugira ngo amahanga ahora avuga ko batera baturutse mu Rwanda, azabone ko atari byo. Kugira ngo uyu mugambi uzagerweho bahise baha Col Richard Bisamaza, umututsi wo mu Rwanda, wari commandant muri FARDC, amategeko yo kugumuka, agahita atangiza intambara mu duce turinzwe na FARDC.

bisamaza dans Umutekano

Col Richard Bisamaza, ubu yabaye amateka ku bakongomani

Kubera ko yabaga mu duce twa Beni na Butembo, yagombaga gukora uko ashoboye akazagera Kiwanja aho M23 ifite ibirindiro biyobowe na Col Mboneza, cyangwa se agafungura urugamba rwe muri Walikale, aho RDF yari yamubwiye ko azaterwa ingabo mu bitugu na Mai Mai Cheka. Mu rugendo rwe yabanje kwinjira mu gace gacungwa na UPCP, undi mutwe wigometse kuri leta ya Congo, uyobowe na General Kakulu Sikuli Vasaka Lafontaine wagumutse mu mpera za 2011. Mbere yo kugera muri aka gace yari yabanje gucumbika ahitwa Mangurejipa muri teritwari ya Lubero. 

Urugendo rwa Col Richard Bisamaza rero ntirwabaye mahire, kubera ko tariki 20 kanama, 2013, ageze mu karere kitwa Eringeti karinzwe n’umutwe 807 wa FARDC, yagabye igitero ku basirikari b’uwo mutwe, kugira ngo yikorerere inzira yashoboraga kuzamugeza muri Rutchuru. Habaye imirwano ikomeye cyane, aba FARDC barasa abamurindaga bose bahasiga agatwe, we ashobora kwiruka, ari kumwe n’abamurinda 5, ariko ntibageze kure, ingabo za FARDC zamutsinze ahitwa Bapera, ni mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Beni. Ubwo ibya Col Richard Bisamaza biba birangiriye aho, M23/RDF bajya mu cyunamo.

RDF ikimara kumva iyi nkuru y’incamugongo, yahise ibona ko imigambi yose iri kugenda ipfa, ariko nanone babona byaba ari ububwa kwicirwa col ntibamuhorere. Iyi niyo mpamvu baraye bateye. Bari guhorera Col Richard Bisamaza, kandi abakuru ba RDF basanze uburyo bwo gutera baturutse inyuma mu duce twa FARDC bizabamaraho abasoda, none ubu ngo bagiye guhebera urwaje bajye barwana baturutse imbere. Kuva mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 22 kanama imirwano yakomeje, impande zombi zikomeje kwitana bamwana, ku wateye undi. Amakuru mashya aturutse i Goma avuga ko ingabo za Congo zihagazeho cyane, ngo zikaba zafashe imbunda ebyiri za rutura, mu gace ka Kibati, ariko nta raporo irambuye y’uko imirwano yagenze irasohoka.

Amakuru yatangajwe na Radio Okapi avuga ko abaturage bari guhunga ngo ubu akaba ari abasirikari bari kugaragara gusa mu turere turi kuberamo imirwano. Tubitege amaso, ryabara uwariraye, buriya abana b’abanyarwanda bagiye gushira.

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.unblog.fr

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus