Imyiteguro y’intambara: RDF yohereje batayo 4 muri Congo.

16 septembre 2013

Umutekano

Nkuko tutahwemye kubagezaho ko FPR na Paul kagame bari gutegura intambara ikaze muri Kivu y’amajyarruguru, na n’ubu iyo myiteguro irakomeje, kandi noneho isa naho igeze ku ndunduro.

Imyiteguro y'intambara: RDF yohereje batayo 4 muri Congo. dans Umutekano 9208945580_db19edccd6_c

Gen Major Jacques Musemakweli ni uwo uri iruhande rwa Gen Nyamvumba wahaye kagame akaboko

Ingabo z’u Rwanda igihe zari zitangiye gutsindwa urugamba muri Kivu y’amajyaruguru, ndetse zigatakaza abantu benshi cyane n’ibikoresho bya gisirikari bitagira ingano, FPR yahise yitabaza iturufu yayo y’imishyikirano ififitse. Nuko baba bagiye i Kampala, amahanga arahurura ngo M23 ifite ubushake bwo kumvikana. Nyamara byose n’ibinyoma bisa. Bwari uburyo bwo kugira ngo RDF/M23 ibone umwanya wo kwisuganya no gushaka indi mpamvu y’intambara. Muri iki gihe FPR yasanze gukomeza gukoresha M23 bituma idakoresha ingufu zayo zose za gisirikari, akaba ari yo mpamvu imaze iminsi ikora amakinamico adasanzwe, harimo gutera ibisasu mu masoko, n’ubundi bushotoranyi iba yapanze, hanyuma ikabigereka kuri FDLR.

FPR ikeka ko iyi turufu yazayifasha gutuma ingabo z’u Rwanda zitera Congo ku mugaragaro, amahanga ntagire icyo avuga, ngo kubera ko bazaba bagiye kwivuna umwanzi umaze iminsi abatera ibisasu. Ariko nyamara FPR ubanza n’imana isigaye yarayikuyeho amaboko, kubera ko nta kinyoma bagihimba ngo kimare kabiri. bakimara kugarika ingogo mu isoko rya Kicukiro i Kigali, bakoze akandi gashya tariki ya 15 Nzeli, 2013 aho abapolisi 3 b’u Rwanda mu karere ka Rubavu bashimuse umusirikari wa Congo witwa Munanga Kusakana, ufite ipeti rya sergent major, wari wibereye mu gace katagira nyirako (zone neutre) ku mupaka w’u rwanda na Congo. Abo bapolisi b’u Rwanda ngo bahise bamusimbukira baramukurura bamugeza ku butaka bw’u Rwanda, ubundi induru bayiha ngo umusirikari wa Congo yinjiye mu Rwanda afite intwaro.

Image de prévisualisation YouTube

Ibi byose ni ubushotoranyi ngo babone uko batangiza intambara yeruye kuri Congo. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umusirikari w’umuganda wo rwego rwa Officier ukorera hafi y’umupaka wa Bunagana, tutari buvuge amazina kubera umutekano we, aravuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 15 Nzeli rishyira ku wa mbere tariki ya 16 Nzeli, 2013, abasirikari benshi b’u Rwanda bambutse umupaka binjira mu Buganda, mu rugendo barimo berekeza muri Congo, kubera ibitero bari hafi kugaba ku ngabo za FARDC na MONUSCO.

gen-eric-murokore1-150x150 dans Umutekano

Nguwo Gen Eric Murokore, ugiye kwatsa umuriro muri Nord Kivu

Uwo musirikari yatubwiye ko abo basirikari ari nka batayo 4, bakaba bayobowe na Gen Eric Murokore, wari usanzwe ayobora Inkeragutabara mu ntara y’iburasirazuba. Undi wambukanye na Gen Murokore ni Gen Jacques Musemakweli ushinzwe ibya politiki muri RDF (J5). Izi ngabo ngo zabanje kwinjira mu Buganda, kugira ngo zizambukire i Bunagana, zizakomeze zerekeza iya Runyoni na Rumangabo. Kuva RDF/M23 yatsindwa i Kibati na Kanyarucinya, FARDC yahise ifunga amayira yose y’imihanda bajyaga bakoresha binjira muri Congo.

Ubu inzira y’umuhanda RDF/M23 isigaranye ni iya Bunagana, hanyuma bagakomeza berekeza muri Rutchuru, kandi mbere yo kwijira muri Congo unyuze Bunagana ubanza kwinjira ku butaka bwa Uganda, nyuma ukinjira ku butaka bwa Congo. Iki ni kimwe mu byerekana ubufatanye bwa Museveni na Kagame mu ntambara zikomeje kuyogoza amajyaruguru ya Kivu.

Iyi ntambara nubwo FPR na Kagame bibwira ko hari icyo izabagezaho, ubanza bibeshya cyane. Impamvu ni nyinshi zerekana ko bazahura n’ingorane cyane muri iyi ntambara nshya bagiye gushoza:

  • Kuba abasirikari ba RDF nta morali bafite yo kurwana iyi ntambara. Aba jenerali ndetse na Kagame ubwe, ntibarashobora gusobanurira abasirikari boherezwa ku rugamba impamvu nyayo y’iyi ntambara.
  • Abasirikari bari koherezwa ku rugamba nta bumenyi bw’intambara bafite, kandi abenshi ntibazi akarere bagiye kurwaniramo. Ni abana bagiye bashimutwa ku mihanda no mu mashuri, bagashyirwa mu gisirikari ku ngufu. Aba rero iyo rukomeye, bafumyamo bakiyirukira. 
  • Kuba RDF noneho ijyanye Inkeragutabara ku rugamba, zari zifashwe nabi cyane zidahembwa, zirirwa zihondagura abaturage, zibacuza utwabo; nuko nta basirikari bafite bazatsinda iyi ntambara.
  • Kuba hari ubwumvikane buke mu ba jenerali ba RDF. Kuva iyi ntambara yatangira mu kwezi kwa Nyakanga, 2013, abajenerali ba RDF ntibayivuzeho rumwe. Uwa mbere ni LT Charles Kayonga ubu washyizwe ku gatebe. None ubu abasirikari bose bafite icyo bahuriyeho, cyangwa bari inshuti ze nabo bari kugenda bigizwayo ngo batazazambya akazi. Uwo Ikaze iwacu imaze kumenya ni Brig Gen Johnson Hodari wari commandant wa Garde Républiciane, wa mutwe urinda Kagame, ubu ufungishije ijisho (House arrest). Nta kindi azira, uretse kuba yari inshuti magara ya Gen Charles Kayonga. Kayonga niwe wagiye amuzamura guhera igihe yari umujyanama wa Kagame mu by’umutekano. Uretse n’ibya gisirikari, imiryango yabo yari ibanye neza cyane, kubera ko umwana umwe wa Gen Johnson Hodari yabyawe muri batisimu na Gen Charles Kayonga.

Nonese ni gute ingabo zazatsinda urugamba igihe umugaba mukuru w’ikirenga ari we Paul Kagame, yikanga baringa, kugeza nubwo atizera n’uyobora abamurinda. N’ukuvugako na Garde Républicaine agiye kuyishwanyaguza. Azasigara se arindwa nande? Ibyo ari byo byose umuntu yavuga ko Kagame asigaye yarataye umutwe, kandi ni mu gihe, umukuru w’igihugu utegekwa n’umugore we nta kindi yakora uretse kuzambya igihugu. Jeannette Kagame niwe uri gukoroga inzego z’igihugu yiyicariye mu mbere ye mu Kiyovu, akoresheje Gen Jack Nziza. Iyi ngeso mbi y’abagore b’aba perezida b’u Rwanda bazambya igihugu bihishe inyuma y’abagabo babo, imaze kuba akarande, kubera ko n’abazi iby’ubutegetsi bwa Habyalimana, bemeza ko umugore we Agatha Kanziga, yagize uruhare rukomeye mu gutoba inzego z’igihugu, igihe yafataga basaza be akaba aribo basigara baba hafi ya perezida Habyalimana.

Urugero ni nka Col Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Habyalimana. Nta rapport yashoboraga kugera kuri Habyalimana itamunyuzeho. Amakuru dukesha bamwe mu bakoze muri leta ya Habyalimana avuga ko hari rapports nyinshi z’akazi zitageraga kuri perezida, kubera ko abo basaza ba Agatha Habyalimana babaga bazibitse, kubera inyungu zabo zihariye. Aho byagejeje igihugu nibo bahazi, ariko n’abanyarwanda twese turahazi. Uyu Jeannette Kagame nawe rero, araraye ntiyiriwe, namubwira iki nakomeze atobatobe! Urwishe ya nka ruracyayirimo!

Ngaho nibagende barwane da simbabujije, muzaba mwirebera ibigiye kubabaho! Sindagura, ariko, mwe mutegereze gato gusa iminsi iri imbere iduhishiye udushya twinshi!

 

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus