BYATURUTSE I BWOTAMASIMBI: PAUL KAGAME, UMUNYAGITUGU UTEYE ISESEME N’IKIRUNGURIRA.

17 septembre 2013

Politiki

“Iyo ndebye agaciro k’ibikorwa bye, uko yitwara, inshingano ze ndetse n’uko ubwenge bwe bungana, mbona Kagame ari akagabo kuzuye ubujajwa n’ibitabapfu.” Ibi ni ibyo umusirikare wa RDF uri ku rugamba i Hehu muri Congo yabwiye Ikaze Iwacu.  

BYATURUTSE I BWOTAMASIMBI: PAUL KAGAME, UMUNYAGITUGU UTEYE ISESEME N'IKIRUNGURIRA. dans Politiki 9733805477_90be9b94b5_cNyuma y’ijambo ryamamaye cyane umusazi Paul Kagame yavugiye imbere y’urubyiruko ku itariki 30 Kamena 2013, uyu mwicanyi uyobora u Rwanda yongeye gufatwa n’amadayimoni ubwo yatangazaga ko Ubutabera bw’ igihugu ayoboye buri k’urwego rushimishije kuko bwageze kuntego zabwo ku gipimo cya 80%.   

Ubwo yafatiraga ijambo mu Nteko atangiza Umwaka w’Ubucamanza 2013-2014 ku itariki 6 Kanama uyu mwaka, inkoramaraso Kagame yongeye gushimangira ikinyoma cye abwira abanyarwanda ati “ubutabera ni umwe mu misingi ikomeye mu kubaka igihugu no guharanira ko abaturage bose bangana imbere y’amategeko. Buri gihugu, cyaba gikize cyangwa se gikennye, gifite inshingano zo kubahiriza amategeko. Nta gihugu na kimwe cyakagombye kwishongora ngo cyateye imbere mukubahiriza amategeko kurusha ikindi.” Kagame, urinde wo kwiyemera koko? Ubwicanyi ukora buri munsi turabuzi kandi turabubona. http://en.igihe.com/news/every-nation-has-ability-to-uphold-rights-of.html

Muri rusange, Ijambo ry’inkoramaraso Kagame ryari ryuzuye ibitabapfu kubera ko nawe azi neza ko ariwe wica agakiza mu guhugu cyacu. Biragoye kumutandukanya n’itegeko, n’abacamanza ndetse n’imfungwa! Ni agatogo! Maze agiye kugaca, ahinduka nk’umwana wenda undi ashimira ubutabera ngo ibyo bwagezeho mu myaka itanu ishize! Akamaramaza, kabaye ingirwa-bacamanza bahagurukanye amashyi y’urufaya ngo barashimira uyu mwicanyi ruharwa wakuye agahu kunnyo mu guhitana abana b’abanyarwanda. Izi nkoma-mashyi z’abacamanza amateka azazibaza uko zashyigikiye zikanahembera ubwicanyi bwakozwe n’ubu butegetsi. http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/2013-ubutabera-bwateye-imbere-80-y

U Rwanda, igihugu kiyobowe n’ abanyapolitiki b’ibihone 

Umuntu wese w’umuhanga ndetse n’umuntu uzi gusesengura neza ibya politiki, ntarindi zina yabatiza abanyapolitiki b’ingoma ya FPR usibye kubita ibihone, ibigoryi rwimbi. Amakuru yaturutse mu Rwanda muby’umweru bishize agaragaza ko akazu k’abasajya kayoboye Leta ya Kigali kagizwe n’agakundi k’abanyapolitiki b’ibihone, ibigoryi inyuma y’akitso. Inzego zose za politiki zagizwe akarima k’umuntu ku giti cye, zirirwa zikora amarorerwa gusa buri munsi.  

Amwe mu makuru aturuha mu Rwanda avuga ko Minisitiri w’uburezi Dr. Vincent Biruta akiri muto yize amashuli yose ku buntu arihirwa na Leta. Hari ku ngoma zabanjirije iyi Leta y’ Inkotanyi. Nyamara uyu mugabo, nyuma yo kwiga muri Kamenuza y’ u Rwanda (UNR) kuri buruse ya Leta, uyu munsi arimo kwica urubyiruko rw’u Rwanda yirirwa atobatoba (boshya agatogo) politiki y’uburezi. Vincent Biruta ubu yahindutse igihone, ikigoryi cyujuje ibyangombwa imbere y’uru rubyiruko ruhora rutaka ndetse n’imbere y’ababyeyi babo.

http://ikazeiwacu.fr/2013/09/10/vincent-biruta-ministre-wo-kwica-uburezi-mu-rwanda/ 

Imyitwarire buhotozi ya Paul Kgame na ba rusahuriramunduru be ngo ni abanyapolitiki bafatanya, bamaze gutangaza abanyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga. Icyo biyibagiza nuko badatekereza ko umunsi umwe bazahagarara ku karubanda basobanura amahano ya politiki bakinnye, umutungo w’igihugu bamize nkeri, n’ubwicanyi bw’indenga kamere bakoreye abanyarwanda. Banyarwanda nshuti, ni ukuri sinabona ijambo nyaryo nakoresha kugirango nsobanure aba bategetsi b’inkotanyi abo aribo usibye nyine kubita ibihone, ibigoryi birenze ukwemera. Rwose u Rwanda ruyobowe n’injiji mu by’ukuri .

8510315896_3a8f7630d9_c1 dans PolitikiTubwizanye ukuri pe: ni gute twakwita umuntu nka Seraphine Mukantabana cyangwa se Pierre Damien Habumuremyi? Inkoma mashyi nka Arthur Asiimwe na nyakabwana ngo ni profeseli Manasseh Nshuti koko nabo umuntu yabita ba ministiri nk’izindi ntwari zose zarwaniye uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu ntambara y’Isi yose? Ntibishoboka, kuko imbabare zo muri ubu butegetsi bwa FPR n’imiryango y’abamaze kwicirwa ababo nta rindi zina babona bakwita izi ngirwa ministiri zose usibye kuzita ibihone, ibigoryi byamaramaje. 

Nta pfunwe bintera guha aba bagabo iri zina pe! Nonese muby’ukuri, wowe ubona wakwita ute umunyapolitiki wese wemerera Kagame gusesagura za miliyoni mu minsi mikuru y’ubwibone ngo ni Rwanda Day, mugihe abanyarwanda inzara ibatema amara, mugihe abanyarwanda badashobora kurihira abana babo amashuli, mugihe Leta iri gupyinagaza abakene izamura imisoro. Mu 2002, umugabo witwa Robert Anton yanditse mu gitabo cye yise “Ikintu Cyashegeshe Itegeko Nshinga” ngo “Ishyano ribi rishobora kugwirira igihugu ni ukuyoborwa n’ Inteko y’abantu b’ ibihone ». Umunyapolikiti w’igihone, bitewe n’ubuswa bwe muri politiki, burya aba yaravukiye gutwika igihugu. Ibi uyu munyabwenge yavuze birasobanura neza umutwe w’iyi nyandiko, koko u Rwanda ruyobowe n’abanyapolitiki b’ibigoryi bashishikajwe no guhindura igihugu umusaka. 

Inzigo hagati ya Jeannette Kagame n’a Jeannette Rwigema: Ikibazo cya Alfred Bada Rwigema 

Ejobundi ku itariki 9 Kanama 2013, inkuru y’uko habonetse undi mwana w’umuhungu wa Rwigema yabyukiye ku miryango y’abanyarwanda bose. Iyi nkuru y’incamugongo yacumise imitima y’abanyarwanda benshi kuburyo hari n’abananiwe kwihangana basaba ko hakorwa ibizamini bya DNA, kugira ngo ukuri kugaragare, abandi basaba inzego za polisi gufunga uyu mwana w’ingimbi ndetse hari n’abamuciriye urwa pilato ngo abambwe kubera ibinyoma bye nk’ibya semuhanuka. 

bada-c0b1f2Jeannette Rwigema akomeje gutotezwa na Jeannette Kagame 

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturuka mu nzego za FPR avuga ko ikibazo cya Alfred Bada Gisa atari gishya. Bari basanzwe bazi ko Rwigema yari afite undi mwana w’umuhungu. Mu gutohoza ikibazo cy’uyu mwana, Ikaze Iwacu yegereye umuntu uzi neza amateka ya FPR avuga muri aya magambo “Ntagushidikanya Alfred ni umwana wa Afamde Fred. Iyi ni nkuru Kagame yamenye mu 1990 ayibwiwe na Afande Kayitare kuko umwana nyina yamutwise Kagame ari kw’ ishuli muri America. Abayobozi bose bakuru ba FPR/APR bari basanzwe babizi ntabwo ari ibihuha.”  

Ikaze Iwacu yegereye umwe mu bakozi ba hafi ba Salim Saleh (ntiyashatse ko tumuvuga izina kubera ko atemerewe kugira icyo avuga ku nkuru nk’izi), imubaza iby’iyi nkuru. Yagize ati “Alfred ni umwana wa Fred Rwigema 100%. Yarezwe na nyirarume wari Monsenyeli wa Diyoseze ya Kigezi. Mu 1991, Kagame ubwe yigiriye gusura nyina w’Alfred amuha gasopo yo kutazigera acisha na rimwe ko Afred ari umwana wa Fred.” Ibibazo umuntu wese yakagombye kwibaza ni ibi: kuki noneho uyu mwana yemeye kwigaragaza? Kuki arimo gushinja mukase Jeannette Rwigema gushaka kumwicisha?  Ese koko Jeannette Rwigema ni umwicanyi kuburyo yabasha kubamba uyu mwana w’ingimbi?

Nyamara hari ibinyamakuru byo kuri internet byavuze ko umunyagitugu Kagame atigeze amenya iby’uyu mwana. Ubushakashatsi Ikaze Iwacu yakoze ku bantu bazi neza ibibera m’ Urugwiro ndetse na DMI bwerekanye ko Paul na Jeannette Kagame bombi bari bafite amakuru ahagije kuri uyu muhungu, ndetse banazi n’aho we na nyina babaga muri Uganda. 

jeanette-rwigema2

Jeannette Rwigema yarigorwe kabisa!

Ku itariki 4 Kanama Paul na Jeannette Kagame batumiye Generali Jack Nziza na James Musoni m’ Urugwiro ngo baze basangire saa sita. Amakuru yizewe neza agera ku Ikaze Iwacu agaragaza ko iyi nama y’ Akazu yize ku kibazo cya Tribert Rujugiro Ayabatwa n’ibikorwa bye afite mu Rwanda. Banarebeye hamwe kandi n’ikibazo cy’umubano wa Jeanette Kagame na Nathalie Mukagatete Rujugiro

Muri iyi nama niho ibi bisuma (abambuzi) byafatiye umwanzuro wo kwigarurira amazu yose ya Tribert Rujugiro no gufunga amakonte ye aba muri banki zo mu Rwanda. James Musoni niwe wahawe inshingano yo kogogoza umutungo wa Rujugiro maze iki gisambo cyifashisha itegeko ryo mu 2004, itegeko rireba imitungo yasizwe n’abantu, kugirango kibone uko gicucura Rujugiro ibye!! 

Aba bamede (amadayimoni y’inkazi!) bagerageje kenshi kwica Rujugiro n’umuhungu we w’imfura, ariko umugambi wabo mubisha ugafata ubusa. Muri iyi nama, amashitani makuru yateranye yanarebeye hamwe umubano uri hagati ya RNC na Rujugiro; Generali Jack Nziza yabwiye imana ye Kagame ko hari umubano udashanzwe kandi ukomeye hagati ya RNC na Rujugiro kandi ko uyu mubano wakomejwe cyane n’umwe mubafasha ba hafi ba Rujugiro witwa David Himbara, uyu akaba ari inshuti magara ya Kayumba Nyamwasa. 

Ku kibazo cya Madame Jeannette Rwigema aba bamede bemeje ko bagomba guharabika izina rye imbere y’abantu. Ibi byaturutse ko basanze Madame Jeannette Rwigema akunzwe cyane n’abantu b’inzego zose mu Rwanda. Ibi nibyo bakoze mu 2009 ubwo bakoreshaga komiseli wa CID Mary Gahonzire agahoza uyu mubyeyi ku nkeke amuhata ibibazo buri munsi, amwuka inabi ubutitsa, amushumurira ba maneko boshya imbwa bashumuriye inyamaswa mu ishyamba, amutesha umutwe k’uburyo bwose bushoboka, kugira ngo amusaze. Nyamara ibi byose byagarukaga k’ umuryango wa Kagame kuko nta na rimwe abanyarwanda bigeze bishimira na rimwe agaciro gake Paul na Jeannette Kagame bahaye Jeanette Rwigema. 

Alfred Gisa Bada, umuhungu wa Fred Rwigema arigaragaje 

Umuntu wizewe yakomeje abwira Ikaze Iwacu ko kubera gukundwa cyane n’abaturage, byatumye Jeanette Rwigema aharabikwa cyane n’abo kwa Kagame bavuga ko ngo ari umwirasi, nta mpuhwe agira ndetse ko nta n’urukundo agirira umuntu uwo ariwe wese, habe n’uriya mwana Rwigema yasize abyaye hanze. Iyi misiyo yo guhindanya isura y’uyu mubyeyi yahawe samabwa ngo ni Generali Jack Nziza, umugabo utagira kirazira muri we. Mbega ishyano…, nyamara ugasanga yirirwa yiyita “imfura”. Biratangaje gusa! 

Noneho izi nkoramaraso zadukanye indi mitwe mishya yo guharabika isura y’uyu mupfakazi. Iyo mitwe ntayindi usibye kugira Alfred Gisa Bada na nyina Eunice Matsiko ibikoresho. Barimo gutegura uyu mugore kugira ngo mu minsi iri imbere (ya vuba cyane) bazamushore imbere y’itangaza makuru rya Kagame kugira ngo ashyigikire ibyo umuhungu we yavuze. Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibi binyoma, bagerageje gukoresha Majoro Alexis Shumba wari inshuti magara ya nyakwigendera Fred Gisa Rwigema; uyu musirikari yari yaravanywe mu gisirkari. 

Ku itariki 5 Kanama, Generali Jack Nziza yahamagaye Majoro Alexis Shumba , Shumba amubwira ko ari mu nama i Kibungo. Nyuma yaho uyu mu majoro yabwiye inshuti ze ko Jack Nziza ashaka ko bahura.Yari afite ubwoba ko Jack Nziza yaba amushaka ngo asubire mu gisirikare ahite yoherezwa kurwana muri Congo mu mutwe wa M23. Bukeye bwaho, ku itariki ya 6, Jack Nziza yohereje umuja we Coloneli Franco Rutagengwa, umukuru wa DMI, kuzana Majoro Shumba amujyana ku Kimihurura kubonana na Nziza mu rugo iwe. Muri uwo mubonano, Jack Nziza yamubwiye ko amufitiye ikiraka (misiyo) kandi ko ari itegeko ryaturutse i bukuru (kwa Paul!). 

Generali Jack Niza yabwiye Shumba ko hari amakuru yabagezeho aturutse mu nzego z’ubutasi ko Madame Jeannette Rwigema afitanye imishyikirano n’abanzi b’igihugu. Yamubwiye ko abo banzi ari Madame Nathalie Mukagatete, Madame Rosette Kayumba, Leah Karegeye, Edith Gasana, Esperance Kabarebe, n’abandi. 

Yatangaye cyane, Majoro Shumba yabwiwe uburyo Leta irimo kureba uko yahinyuza aya makuru ndetse n’uburyo iteganya kubikora. Nyuma, Jack Nziza yamusabye inkunga yo kumushyigikira muri uyu mugambi. N’agahinda kenshi cyane, Majoro Shumba yabwiye Nziza ko ayo makuru avuye mu butasi apfuye, ahubwo amugira inama yo gufunga abantu bayamuzaniye kubera ko ari ibinyoma. 

Majoro Shumba yongeyeho ko (abwira Nziza) yumva nta mbaraga afite na mba zo kubeshyera Madame Jeannette Rwigema, umubyeyi akunda kandi yubaha cyane. Ariko Jack Nziza amusaba kugenda akabitekerezaho kandi anamwizeza igihembo gikomeye naramuka yemeye gufasha “Leta” muri uyu mugambi mubisha. Haciyemo umunsi umwe gusa, Nziza yongera guhamagara Shumba ku itariki ya 8, yongera kuri 15 no kuri 22 Kanama. Izi nshuro zose yahamagarwaga, Majoro Alexis Shumba yabwiraga Generali Jack Nziza ko umugambi wo kugambanira uyu mubyeyi atawugiramo uruhare. 

9177633189_c6110f88d8_cUmuntu watugejejeho aya makuru akaba n’inshuti magara ya Majoro Alexis Shumba yavuze ko kuba Majoro Shumba yaranze kugira uruhare mu bwicanyi Kagame yashakaga kumushoramo ngo “atwike” urugo rwa Madame Jeannette Rwigema, yabyishyuye ubuzima bwe ubwo yapfaga ejobundi ku itariki 11 Nzeri azize urupfu rutunguranye. 

Uyu mutanga buhamya yakomeje abwira Ikaze Iwacu ngo “Majoro Shumba yari umukiriya cyane w’akabari kitwa “Car wash grill and sport bar”, aho yakundaga kujya guhura n’inshuti no kwirebeba agapira ka Shampiyona z’i Burayi. Ntekereza ko ariho abahungu ba Nziza (bo muri DMI) bamuhereye twa “tuzi” mu biryo. Ariko niyigendere agiye gitwari.” 

Mu gihe Generali Jack Nziza yavuganaga na Majoro Gashumba, i Kampala itsinda riyobowe na John Ngarambe, umukozi w’inzego z’ubutasi z’u Rwanda ukora kuri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, yarimo akubara ajya gushaka Alfred Bada na nyina Eunice Matsiko i Kashiri. Iri tsinda rimaze kubabona ryababwiye ko “umukiza” Paul Kagame ashaka kubagirira neza, abakure mu butindi barimo, mbese ko umusamaliya mwiza yabibutse! 

Uwo munsi Alfred na nyina Eunice bakuwe iyo babaga n’ imodoka bajyanwa mu nzu ambassade y’u Rwanda yabakodeshereje iri Nakasero muri Kampala. Aha niho babogereje ubwonko ngo bakore ikiraka cyo gusenya Madame Jeannette Rwigema. John Ngarambe, uyu ni mubyara wakure wa Kagame, yaretesheje ikinyoma kuri Alfred Gisa ngo ibibi byababayeho byose mu buzima bwabo, we na nyina, byatewe na Jeannette Rwigema. 

Inyandiko ya Alfred kuri facebook ndetse n’ indi yanditswe n’Igihe, zombi zisebya Madame Jeannette Rwigema ngo ni umwicanyi, ni ibikorwa bibisha byayobowe n’abakozi ba DMI ku mabwiriza ya Jack Nziza bihawe umugisha na shitani y’ingore Jeannette Kagame. http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/habonetse-umwana-utari-uzwi-wa-gen 

Ikaze Iwacu yahamagaye John Ngarambe kuri telephone y’ Ambasade i Kampala imubaza ku bwicanyi akomeje gukorera abanyarwanda, dore ibyo yavuze mbere y’uko adufungiraho telephone “Ndi umudiplomate ngomba kubahiriza amategeko agenga abadiplomate” 

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala avuga ko nyina wa Alfred Gisa, mu minsi iri imbere (vuba cyane) azasesekara imbere y’itangazamakuru rya Kagame ashinja Madame Jeannette Rwigema ibinyoma. Ubu twandika iyi nkuru ntabwo bari bategura uyu mutegarugori bwo kuba yajya ahagaragara, kubera ko baracyari kumugurira imyenda no kumusiga amavuta, kugira ngo acye maze azasesekarane umucyo nk’uko byategetswe na Jeanette Nyiramongi. Ibi byose byateguwe hagamijwe gusenya no gutesha morali Madame Jeannette Rwigemo. 

Umwanzuro 

Amakuru avugwa muri iyi nyandiko ku ntambara yo kurwanya Madame Jeannette Rwigema aturuka kubantu benshi batandukanye. Ni inshingano z’umunyamakuru kwita no kwirinda icyahungabanya umutekano w’abantu bamuha amakuru.  Ariko turizeza abasomyi ba Ikaze Iwacu ko amakuru yose akusanyirije muri iyi nyandiko kimwe no muzindi dusohora burigihe ari ukuri. 

hpim0534Ni kenshi abanywaranda batatse kubera ubu butegetsi. Ni kenshi abanyarwanda bavugije induru kubera ubu butegetsi. Ni kenshi abanyarwanda bigaragambije kubera ubu butegetsi. Ni kenshi abanyarwanda bivovose kubera ubu butegetsi. Uburyo bumwe gusa busigaye tutari twakoresha ni imbunda, kandi intambara niwo mwanzuro wacu wanyuma. Uyu niwo muti wonyine inkoramaraso yacu, pilato agomba kuvugutirwa.

 

Intumwa y’Ikaze Iwacu

Ikazeiwacu.unblog.fr

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus