KAYUMBA NYAMWASA! NAWE “HITAMO URUPFU CYANGWA UBUZIMA”.

9 mars 2014

Umutekano

Mu kiganiro Didasi Gasana yagiranye na Jean Turayishimye 07/03/2014, guhera ku munota wa 67 – 71, aravuga ati “Kayumba abishatse yahirika Kagame mu minota ibiri.” http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2014/03/06/urupfu-rw-imbwa-n-inyama-umugani-mu-kinyarwandaReka tubitekerezeho.

Nkimara kumva inkuru yo kongera gushaka kwivugana Kayumba Nyamwasa, nahise nibuka ibaruwa Dr. T. Rudasingwa yandikiye Paul Kagame, amubwira ati “Nyakubahwa Perezida w’ u Rwanda Pawulo Kagame, hitamo urupfu cyangwa ubuzima”. Ndumva ubu ari igihe cyiza cyo kubwira Kayumba Nyamwasa na bagenzi be nka Gahima Geralidi, T. Rudasingwa, Anasitazi Gasana, … nti namwe nimuhitemo ubuzima cyangwa urupfu.

Kayumba Nyamwasa vuga amabanga ubitse, n'ahundi uraraye ntiwiriwe!!

Kayumba Nyamwasa vuga amabanga ubitse, n’ahundi uraraye ntiwiriwe!!

Kuko iyo utunze urutoki rumwe mugenzi wawe ugomba kumenya ko nawe hari intoki enye zisigaye witunzeho. Kayumba Nyamwasa na bagenzi be rero na bo nibahitemo ubuzima bemera kumena amabanga yose babikiye Amerika… n’Ubwongereza n’igikoresho cyabo Pawulo Kagame mu gutegura, gukora no kwanga gutabara abicwaga muri jenoside yakorewe abatutsi,  cyangwa se bahitemo urupfu bakomeza guhishira abanzi babo.

Kayumba na bagenzi be hari byinshi bakoze n’ibyo bavuze mu rwego rwo kurwanya Kagame n’agatsiko ke. Inyandiko yabo Rwanda briefing, kwemeza ko Pawulo Kagame ari we watangije jenoside yakorewe abatutsi no gushinga urugaga RNC rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame ku mugaragaro ni ibyo gushimirwa. Ariko…? Ariko Rudasingwa ati “abo muri RNC twavuze byinshi bibi bya FPR twarimo, ariko abari mu butegtsi bwa PARMEHUTU na MRND nta na kimwe baravuga…” mu bwicanyi bwakorewe abatutsi ku ngoma z’abahutu. Aha hari ibibazo bibiri: 

  • Mbese Kayumba na bagenzi be bavuze ibibi byose byakozwe na FPR byatuma ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke buhirima “mu minota ibiri” gusa nkuko umunyamakuru Didasi Gasana abihamya?
  • Mbese hari ibisigaye bitavugiwe imbere ya TPIR n’inkiko Gacaca byakozwe n’abahoze muri  PARMEHUTU na MRND, Rudasingwa na bagenzi be bakeneye, kugira ngo bavuge ukuri kose? 

Ibisubibizo by’ibi bibazo rero ni OYA ku kibazo cya mbere na NTA BIBI  BITAVUZWE KU BUTEGETSI BWA PARMEHUTU NA MRND BISIGAYE. Niyo byaba yenda bihari nta cyo byamara mu kurwanya Kagame n’agatsiko ke. Uku ni ukuri.

Muri make rero, Rudasingwa aremera ko hari ibintu byinshi abahoze muri FPR bataravuga ngo kubera ko abahoze mu buyobozi bw’ingoma mputu na bo badashaka kuvuga ibibi bakoreye abatutsi. Aya mabanga akibitswe n’abahoze muri FPR n’abacengezi bayo nka Anasitazi Gasana afite ingaruka ebyiri zikomeye cyane: harimo urupfu ku  bakomeje kuyabika n’urwikekwe muri opozosiyo irwanya Kagame n’agatsiko ke.

Dore amabanga akomeye cyane arikuviramo abayabitse urupfu:

  • Ikibazo cya ‘’ampire hima-tutsi” na repubulika y’ibirunga;
  • Uruhare rw’Amerika, Ubwongereza, na Canada mu itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi;
  • Uruhare rwa FPR ya Kagame mu gutegura jenoside itanga abatutsi bari mu Rwanda ho igitambo kubera inyungu za Amerika… na ampire hima-tutsi; 
  • Umugambi wa FPR ya Kagame (FPR itari iya Alexis Kanyarengwe) wo guhanagura icyitwa ikiremwa hutu mu Rwanda. 

Duhereye kuri uyu mugambi wo guhanagura ikiremwa hutu mu Rwanda, kuva kuri Mjr Furuma ukageza kuri Lt A. Ruzibiza, bemeza ko uwo mugambi wabayeho kandi bikaba bishoboka ko ukiriho. Mbese Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bahakana ubu buhamya bwa Abdul Ruzibiza bwemeza ko, (ku 4´ n’uwa 5´), hari mu ngabo za FPR “utugrupe” twari dushinzwe gusa guhanagura icyitwa ikiremwa hutu mu Rwanda?

Twibaze n’iki kibazo: Mbese Kagame yamara igihe kingana gute ku butegetsi abahoze muri APR bose, bakuriwe na Kayumba Nyamwasa, bemeje ubuhamya bwa Ruzibiza n’ubwa Sendashonga (uhereye ku 6´- 16´) maze bagatumiza itangazamakuru mpuzamahanga, bakariha iki kirego giteye ubwoba cy’umugambi n’ishyirwa mu bikorwa byo guhanagura ikiremwa hutu mu Rwanda? Nemeranya na Didasi Gasana ko Kagame atamara iminota 2 ku butegetsi. Yakwita mu kagozi! Njye mbona impamvu batabikora ari uko hari inyungu bagifite muri FPR.

Naho ibirebana na jenoside yakorewe abatutsi, G. Gahima yasobanura gute ukuntu we na Dusayidi banditse bakanasinya ko “nta mututsi wari usigaye mu Rwanda” tariki ya 30/04/1994? Mbese koko kuri FPR, jenoside yabaye mu minsi 23 gusa? Abacikacumu barenga 300.000 bavumbutse he? Mbese Gahima na FPR ye bifuzaga ko aba bacikacumu b’abatutsi barokoka cyangwa bifuzaga ko bose bakwicwa kugirango jenoside y’abatutsi yemerwe

Paul Kagame nawe nadashobora kwica Kayumba na bagenzi be, Amerika izamwica

Paul Kagame nawe nadashobora kwica Kayumba na bagenzi be, Amerika izamwica

Ntabatindiye rero, Kayumba na bagenzi be barasabwa n’ Imana n’abantu kuvuga ukuri kose kuri jenoside z’abanyarwanda n’abanyekongo bityo bagahitamo,  nka F. Twagiramungu wemeza ko FPR ari yo yateguye ayo majenoside, ubuzima. Bitaba ibyo bagahitamo urupfu bakomeza kwinangira umutima nka Farawo wo mu Egiputa.  Soma aha sobanukirwe n’ ibyo Kayumba na bagenzi be basabwa.  

Babyirengagiza babizi neza nkuko Pierre Péan abisobanura neza aha. Biriya bibazo uko ari bine by’amabanga FPR ifitanye na ba mpatsibihugu ni byo bituma abahutu n’abatutsi badashyira hamwe mu rwego rwo kurwanya agatsiko ka Kagame n’abazungu bamushigikiye. Wabishaka utabishaka hari urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi barwanya agatsiko. Kandi nta kizagerwaho niba urwo rwikekwe rutavuyeho. Umuntu nka Anasitazi Gasana agomba gutinyuka agasobanurira abanyarwanda uko yagambaniye Yuvenali Habyarimana, afasha FPR gutegura jenoside yakorewe abatutsi ivanga “abatekinisiye” ba Karenzi Karake na Kayonga mu nzirakarengane z’abasivili kugira ngo zibe “intego ya gisilikari yo kuraswaho” (objectif militaire). A. Gasana agomba gutinyuka agasaba abanyarwanda imbababazi agera ikirenge mu cya Rudasingwa. Nave ibuzimu ajye ibuntu yitandukanye n’ikinyoma. 

Hakenewe ibisobanuro bihagije kuri ampire hima-tutsi na repubulika y’ibirunga. Mbese Kayumba Nyamwasa yemera ko umugambi wo kurema ampire hima-tutsi uriho koko nkuko intwari Deo Mushayidi yabyanditse akanabisinyira, ndetse akanabigeza no muri Loni?  Mbese Kayumba na bagenzi be bafite ingufu n’ubushake bwo kuwurwanya? 

Ni ngombwa kumenya neza ukuntu Amerika ari yo nyirabayazana 100% bya jenoside yakorewe abatutsi, nkuko byemejwe n’Umunyamabanga mukuru wa Loni mu gihe cya jenoside, Boutros Boutros Ghali. Kayumba na bagenzi be babishatse baduha ibisobanuro birambuye, kandi byafasha opozisiyo kurwanya agatsiko. Kanda aha hakurikira wisomere: Urufunguzo rwo kumenya uwateguye jenoside yakorewe abatutsi.  

Ndahamya ko Kayumba na bagenzi be batinyutse bakamena aya mabanga yose hanze byavanaho urwikekwe ruri hagati y’abahutu n’abatutsi bagize opozisiyo ku butegetsi bwa Kagame, bityo bikanaborohera kubuhirika vuba, amaraso ntakomeze kumeneka.

Twanzure

“Nyiramatwi yumva umbere umugabo….”. Wa mugani wa Didasi Gasana, Kayumba na bagenzi be, babishatse bahirika Kagame n’agatsiko ke mu minota ibiri gusa, kuko bakimubikiye kandi bazi byinshi. Ikibazo bafite gusa ni ukumenya amaherezo  y’inshuti zabo (FPR) zigikorana na Kagame n’agatsiko ke. 

Mperutse kwandika ngo aho “aho bigeze, aho kuba umututsi naba umutwa”. Bisome aha.  Iyo ndahiro ntangiye kuyihindura kuko hari abacikacumu rya jenoside yakorewe abatutsi  bari mu Rwanda mu 1994 batangiye gusobanukirwa. Mu babyiniraga umurozi… bigatinda ni uwitwa Kizito Mihigo.  Iyi ndirimbo ye yagombye gutinyura Kayumba na bagenzi be, maze bagatera intambwe ya nyuma yo guhitamo ubuzima, butari ubwo kuri iyi Si gusa ahubwo n’ubuzima buhoraho butangwa n’IMANA, bavuga ukuri kose bashize amanga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya za jenoside zakorewe abanyarwanda n’abanyakongo. Naho ubundi baririwe ntibaraye. “It is matter of the time!” Kagame ntiyanga Kayumba ahubwo aramuburira.

Njye mbona umwanzi wabo ukomeye cyane atari Kagame nkuko babyibwira. Ntabwo ari Pawulo Kagame gusa wifuza imitwe yabo. Imitwe y’abatavuga rumwe na Kagame yasabwe na Klintoni guhera kera nkuko mubyisomera aha habanza, mu rwego rwo gusiba ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Amerika muri jenoside yakorewe abatutsi. Imitwe ya Seti Sendashonga, Lizinde, Kanyarengwe, Bizimungu wapfuye ahagaze… na Karegeya ni muri rwego yaciwe.

Ubu iteganyijwe gukatwa ni iya Kayumba… na Rudasingwa. Kagame nadashobora kuyica yose vuba, ni uwe uzawucibwa kuko “nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe”. Amabanga Kagame abikiye Amerika… ni na yo Kayumba, Gahima, A. Gasana na Rudasingwa bayibikiye. Kagame agomba kugenda cyangwa bo bakava mu nzira muri uyu mwaka w’ 2014. Birihutirwa! Kayumba rero ubu ari munsi y’amajanja y’intare yitwa Amerika.

Iramwibikiye nkuko nyine intare ibika agatavu k’impala iyo yahaze. Ibi byemezwa n’ukuntu polisi yamunyujije mu cyanzu, ariko ntifate n’umwe mu bagabye igitero… ejo bundi tariki ya 05/03/2014 ku manywa y’ihangu. Afurika yepfo ntiyashatse kwiteranya na Amerika cyangwa ntirahabwa agatubutse!

Nguwo Jack Nziza (hagati), agiye mu nama y'umwiherero i Gabiro. Ubutaha Kayumba ntazamucika

Nguwo Jack Nziza (hagati), agiye mu nama y’umwiherero i Gabiro. Ubutaha Kayumba ntazamucika

Inama ya kigabo nagira Kayumba Nyamwasa ni ugukora bya “gikomando” nka Bosiko Ntaganda, maze akibona muri ambasasade y’Abafaransa cg iyindi asaba kujya mu Bufaransa cyangwa i Lahaye gukomeza urugamba rwatangiwe n’intwari ya kabiri kuri Mushayidi, Patrike Karegeya, rwo kuvuga ukuri. Naho ubundi naguma muri Afurika yepfo byanze bikunze azicwa, kandi azaba apfuye nk’imbwa wa mugani wa Kabarebe. Atinya gufungwa? Njye mbona n’ubundi afunzwe, ahubwo nabi kuko hejuru yo kubuzwa kujya aho ashaka hari n’urupfu!

Nimwisomere urwiyerurutso rw’Amerika ngo ibabajewe n’igitero cyagabwe ku rugo rwa Kayumba Nyamwasa, kandi ahubwo bababajwe nuko Kagame ari kubikora nabi ntamuhamye. Karegeya yaranizwe na none bavuga batyo. Ese bakoze iki? Abahutu nabo ugasanga induru bayihaye umunwa ngo Amerika noneho yasaranye Kagame, muribeshya, Kagame ari kubakorera akazi, ahubwo akagakora nabi. Mukanguke burakeye!!!! 

http://www.rfi.fr/afrique/20140308-info-rfi-etats-unis-condamnent-attaque-contre-maison-general-kayumba-rwanda-karegeya/

 

Samweli Lyarahoze

Tariki ya 08/03/2014.

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus